in

Ijambo rya mbere Imanishimwe Emmanuel yavuze akigera mu ikipe ye nshya.

Myugaruro Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende yatangaje ko yiteguye guha FAR Rabat ibyo afite byose, nyuma yo kumwerekana nk’umukinnyi wayo mushya.

Ku munsi w’ejo ni bwo iyi kipe y’Ingabo za Maroc yerekanye Mangwende nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma yo kumugura abarirwa muri Frw miliyoni 430 imukuye muri APR FC.

FAR Rabat ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahaye Mangwende ikaze, iti: “Ikaze Imanishimwe Emmanuel, umukinnyi wa kabiri dusinyishije ukina inyuma ibumoso, ku myaka 26 y’amavuko ni Umunyarwanda waturutse muri APR FC.”

Mu mashusho y’umunota n’amasegonda 52 FAR Rabat yasohoye nyuma yo kwerekana Mangwende, uyu mukinnyi, yumvikana agira ati: “Nitwa Imanishimwe Emmanuel, ndi umukinnyi wa ASFAR, mfite imyaka 26 kandi nkina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.”

“Ndi hano, nishimiye cyane kuba ndi hano muri ASFAR, nzatanga buri bushobozi n’imbaraga zanjye muri iyi kipe kugira ngo izamuke. Ndashimira buri umwe, ndabifuriza ibyiza muri iki gihugu, muri iyi kipe. Dima- ASFAR.”

Mangwende yerekanwe nk’umukinnyi wa FAR Rabat nyuma yo gutsinda ikizamini cy’ubuzima.Mbere yaho yari yabanje gutambagizwa mu nzu y’iyi kipe, yerekwa ibikombe byose yegukanye birimo 12 bya Shampiyona ya Maroc, 11 by’Igihugu, kimwe cyo mu cyiciro cya kabiri, bine bya Super coupe ya Maroc, kimwe cya CAF Champions League na kimwe cya CAF Confederation Cup.

Amakuru avugwa ko Imanishimwe Emmanuel azajya ahembwa n’iriya kipe asaga Frw miliyoni 5.7 buri kwezi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyeyi yarize ayo kwarika abonye umwana we ahawe ishuri adashaka.

Reba ibyo Umugabo wa Bahavu Jannet yamukoze bikarangira bashwanye