in

Ihere ijisho ubwiza butangaje bwa Miss w’abafite ubumuga bwo kutumva ku isi Vidisha.(Video)

Vidisha Balvan, uyu mukobwa ukomoka mu Buhinde akaba ariwe wabaye Miss w’abafite ubumuga bwo kutumva ku isi, akaba akiri muto ariko akaba amaze kubaka izina mu bice byose by’ubuzima.

Uyu mukobwa akaba yaraherewe rino kamba mu gihugu cya Afurika yepfo mu minsi yashyize, usibye kuba ari umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ariko ubwiza bwe bwakomeje gutungura benshi.

Ku munsi wo kuwa gatandatu nibwo mu ntara y’amajyepfo  hagaragaye umukobwa wari waje guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 ndetse akanaza gukomeza mu kiciro gikurikiraho.

Mu gihe abantu benshi bumvaga ko amarushanwa y’ubwiza agomba kujyamo abantu beza kandi badafite ubumuga ubwo aribwo bwose, abantu batunguwe no kubona hari umukobwa wakwiyamamariza kuba Miss, ariko hari irushwanwa ryaharuwe abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva ryiswe Miss Deaf World.

Iri rushanwa rikaba atari ryo ryonyine ahubwo hakaba hariho n’irindi ry’itabirwa n’abagabo bafite ubumuga bwo kutumva ryitwa Mister Deaf World, aya marushanwa yose akaba yarashyizweho mu buryo bwo gushishikariza abantu bafite ubumuga gutinyuka bagaharanira uburenganzira bwawo kuko nabo ari abantu.

Aya marushanwa akaba ategurwa buri mwaka ndetse guhera mu mwaka wa 2001 akenshi akaba akunda kubera mu mujyi Prague mu gihugu cya Zcheck Republic, usibye ayo mu mwaka wa 2019 yabereye muri Afurika y’epfo ari naryo ryegukanwe na Vadisha Balvani.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Anita Pendo yatewe agahinda n’umuntu wamwerekanye ahetswe na Japhet

Umusore bita shitani akomeje gutera benshi ubwoba kubera isura ye(AMAFOTO)