Azaba ari ku nshuro ya karindwi (7) hazaba hagiye kuba amarushanwa y’igikombe cy’Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu gihugu imbere (CHAN 2022) kizatangira ku wa 8-31 Mutarama umwaka utaha muri 2023.
Iri rushanwa rizabera muri Algeria, byari biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba ku wa 10 Nyakanga kugeza ku wa 1 Kanama 2022, gusa ryaje guterwa ipine kubera icyorezo cya Covid-19 rishyirwa umwaka utaha.
Imikino ya CHAN 2022 biteganyijwe ko izabera ku bibuga bine (4) mu migi ine (4) igiye itandukanye. Iyo migi ni: Algiers, Oran, Constantine na Annaba.
Dore amasitade ane azakira imikino ya CHAN 2022.
5 July 1962 Stadium, Algiers
5 July Stadium 1962 (uwo ni umunsi igihugu cya Algeria cya bonye ubwigenge) iyo ni imwe mu masitade azakira imikino ya CHAN 2022, ikaba iherereye I Algiers mu murwa mukuru wa Algeria.
Iyo sitade yatangiye mu mwaka 1972, aho yari ifite ubushobozi bwo kwakirira abantu 95,000. Mu mwaka 1999 yaravuguruwe ndetse inagabanyirizwa imyanya iva ku abantu 95,000 ijya ku bantu 80,200.
19 May 1956 Stadium, Annaba
19 May 1956 Stadium ni sitade iherereye mu mugi wa Annab ikaba ifite ubushobozi bwo kwakirira abantu 60,000 kandi bose bicaye neza.
Oran Olympic Stadium, Oran
Oran Olympic Stadium ni sitade iheruka mu mugi wa Oran muri Algeria, imirimo yo kuyubaka yarangiye mu mwaka wa 2019 ikaba igenzurwa na minisiteri ya siporo yo muri Algeria ikaba yakira abantu 42,143.
Mohammed Hamlaoui Stadium, Constantine
Mohammed Hamlaoui Stadium ni imwe mu masitade ane (4) azakira imikino ya CHAN 2022, iherereye mu mugi wa Constantine, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 40,000 icyarimwe.