in ,

Abafana ba Rayon Sports bishimiye kuba iyi kipe yongeye kugirana amasezerano n’akarere ka Nyanza bakunda kwita Murugo

Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinye amasezerano y’imyaka 4 y’imikoranire n’akarere ka Nyanza isanzwe ikomokamo ndetse abafana bita ko ari murugo.

Mu masezerano, Akarere ka Nyanza kazajya kagira amafaranga gaha Rayon Sports nayo igafashe mu bukangurambaga no kukamenyekanisha mu Rwanda no mu mahanga. Gusa ntihavuzwe ingano y’amafaranga akarere kazajya gaha iyi kipe ya Rayon sports.

Rayon Sports yaherukaga kwimukira mu karere ka Nyanza aho yavukiye mu mwaka wa 2012 igihe Murenzi Abdallah yari Meya w’aka karere ndetse icyo gihe yayoboye Rayon Sports yitabwaho n’akarere ka Nyanza kayishyuriye imishahara y’abakinnyi n’ibindi byangombwa yari ikeneye.

Yahatwariye igikombe cya Shampiyona nyuma y’aho yahise igaruka i Kigali.

Abafana batandukanye bakaba bashimishijwe niki gikorwa ndetse banashimira ubuyobozi bw’iyi kipe kuba bukomeje gushaka inzira nyinshi zo kubonamo amafaranga azatuma Rayon Sports idakomeza kurangwa n’ibibazo by’amikoro.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hakizimana
2 years ago

Nyanze oyeeeee!!!!

Umuhanzi K8 Kavuyo yashyize hanze ifoto yo mu bwana, abantu buzamura amarangamutima.

Ihere ijisho amasitade azakira imikino ya CHAN 2022 Amavubi ashobora kuzitabira