in

Bagiye kumushyingura nyamara we yibereye mu kabari afata agacupa!

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya, witwa Wilson Oluochyari yateye benshi agahinda bavuga ko yapfuye ndetse n’imihango yo kumushyingura yatangiye nyamara we yari yibereye ahantu arimo gufata agacupa.

Ibi byabaye 25 Werurwe ubwo imihango yo kumushyingura yari imiromo kuba , mu gace kitwa Awendu agace ko muri Migori muri Kenya, imva yari yacukuwe ndetse yapfuye, amarira ari yose n’umurambo uhari wo gushyingura.

Amakuru avuka mu by’ukuri uyu mugabo ngo yari amaze iminsi yaraburiwe irengero, noneho abo mu muryango we barashakishije aho yaba yaragiye baraheba, nyuma baza gutekereza ko yaba yarishwe kuko ntaho batari barashakiye.

Nyuma baje kubona umurambo ariko wangiritse ahantu mu bisheke utapfa kumenya ngo uyu ni kanaka, kubera ko ari we wari warabuze muri ako gace bahita batekereza ko ari we wahapfiriye.
Nyuma ngo bafashe uwo murambo we wangiritse bawujyana mu buruhukiro ,bawuvanayo baje kuwushyingura, ubwo imihango yakorwaga rero wa mugabo yaje kumenyesha iwabo ko urimo guhambwa atari we, abandikira ubutumwa ko we ari muzima ahubwo yibereye mu kabari arimo gusoma agacupa ,babanza gushidikanya.

Bakimenya ko uwo murambo atari uw’umuhungu wabo, ngo bahise bawusubiza mu buruhukiro bw’ibitaro barangije inzoga n’ibiryo bari bateguye bagombaga kurya no kunywa mu muhango wo gukaraba nyuma yo gushyingura, barabirya ibyishimo ari byose ndetse banarushaho kunywa bafite bishimye.

Nk’uko ikinyamakuru Afrikmag, cyo muri Kenya cyabyanditse ngo uyu musore yaganiriye n’abanyamakuru abatangariza ko yagiye mu kabari aranywa arasinda, yaje kugira ubwoba n’isoni byo gutaha mu rugo yasinze bituma ngo arara mu kabari buracya ejo birasubira, hanyuma yigira inama yo gushaka ubundi buzima akazataha nyuma.

Uyu musore ,Oluoch ngo ubwo yari aho mu kabari na none arimo gufata rimwe ni bwo abantu bahamusanze baratungurwa mu gihe bari bazi ko arimo gushyingurwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Live match: Rwanda 🇷🇼 vs Kenya 🇰🇪 #FIFAWCQ2022

Igor Mabano n’umukunzi we bakoze ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare.