in

Igitego Messi yatsinze Man City muri Champions League nicyo cyatowe nk’igitego cy’amatsinda

Igitego Cyiza cya Paris Saint Germain Messi yatsinze ikipe ya Manchester City nicyo cyatowe nk’igitego cy’amatsinda ya Champions League muri uyu mwaka w’imikino.

Icyi gitego cy’uyu mukinnyi w’imyaka 34, nicyo gitego cye cya mbere mu mwenda wa PSG nyuma yo kuyerecyezamo yigurishije kubera ikibazo cy’amikoro cyatumye batabasha gushobora gusinyisha uyu rutahizamu andi masezerano mashya.

Ikipe ya PSG yari yatsinze igitego 1-0 ku munota wa munani gusa gitsinzwe n’umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Idrissa Gueye mugihe Messi nawe ku munota wa 74 yatsinze igitego Cyiza nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Kylian Mbappe mu rubuga rwa nyezamu.

Uyu rutahizamu ufite ubwenegihugu bwa France yahaye umupira mwiza Messi mbere yuko uyu rutahizamu wa Argentina akoresha akaguru ke k’imoso maze atera umupira muruhande rw’iburyo, umunyezamu wa Man City, Ederson Moraes ntacyo yari gukora, kiba igitego cya kabiri cya PSG.

Icyi gitego cya Messi cyatsinze kumajwi 22% yabantu 20 000 bakoze Aya matora, nyuma yo gutsinda abakinnyi nka Thiago Alcantala na Robert Lewandowski, bo bisanze bafite umwe 14% undi nawe afite 13% nkuko bakurikirana.

Thiago Alcantala yatsinze igitego cy’ishoti nyuma yo gutera ishoti muruhande rw’iburyo maze aha ikipe ya Liverpool gutsinda igitego cya kabiri batsinda Porto ibitego 2-0 kuri Anfield, mu gihe Lewandowski we yateye umupira wa ngarame mu mukino ikipe ye ya Bayern Munich yatsindaga Dynamo Kiev ibitego 2-1 basuye iyi kipe.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali : abakobwa basinze bahuriye ku mugabo wabateye inda bamuzaniye abana||batutse umunyamakuru turumirwa(video).

Ni agahomamunwa: imfungwa z’abagabo zahishuye uburyo zahinduwe abagore n’abandi bagabo muri gereza.