in

Igitangaza kirabaye: nyuma y’imyaka 15 yarabuze urubyaro yibarutse abana bane icyarimwe

GBC News ivuga ko umugore wo muri Ghana wari umaze imyaka 15 akoze ubukwe ariko yarabuze urubyaro, yibarutse abana bane icyarimwe abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Joana Antwi n’umugabo we, umusaza w’izabukuru w’imyaka 66 witwa Peter Afriyie Kwarteng, bavuze ko byabagoye mu myaka myinshi yo kutabyara. Babyaranye umwana nyuma yo gushaka ariko umwana ahita yitaba Imana akivuka. Abashakanye bagombaga gutegereza indi myaka 13 kugirango babashe kubyara.

Antwi, usanzwe ufite gahunda mu kigo nderabuzima kiri mu mujyi wa Abofour mu karere ka Ashanti muri Gana, yatangarije GBC News ko akimenya ko yasamye yagiye kwa muganga bakamucisha mu cyuma maze bakamubwira ko atwite abana batatu ariko yajya kubyara akabyara bane.

Antwi yahise yibaruka abana batagejeje igihe, abahungu babiri n’abakobwa babiri . We n’umugabo we, umukozi w’izabukuru mu kigo cya gari ya moshi, bavuze ko bashimira Imana kuba yarabahaye abana babo. Ariko, bahangayikishijwe n’uburyo bwo kwita ku bana.

Byaragoye kwiyitaho mu myaka 15 ishize, kandi hamwe nabana bane ubu, batinya ko ibintu bishobora kuba bibi. Kuri ubu aba bashakanye babana mucyumba kimwe hamwe nabana babo ku buryo batisanzuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Umusore yatangaje ko kureba abakobwa beza bituma aruhuka mu mutwe/Abasore benshi bemeranya nawe

Umukobwa ushaka kurongorwa yakubiswe na pasiteri inkoni zitabarika kugirango azabone umugabo birangiye na we akubiswe