in

Umukobwa ushaka kurongorwa yakubiswe na pasiteri inkoni zitabarika kugirango azabone umugabo birangiye na we akubiswe

Umukobwa w’imyaka 42 y’amavuko uzwi ku izina rya Princess Josephine Uloma, uvuga ko ashaka kurongorwa yakubiswe inkoni 48 na pasiteri wamusengeraga kugirango azabone umugabo zimuriye arahuguruka na we aramukubita.

Nk’uko uyu mukobwa abitangaza ngo yanyuze mu bintu byinshi ashaka umugabo ndetse harimo no gukubitwa inkoni 48 n’umunyamadini w’icyamamare muri Nigeria mu rwego rwo kumufasha kubona uwamugira umugore.Uyu mukobwa avuga ko abagabo bose bagiye bamutereta bamwe yababaengaaga abandi akabakubita atazi impamvu ibimutera.

Mu marira, yagize ati:

Ati: “Ubuzima bwanjye bwuzuyemo ubuhamya, nanze icyifuzo cyo gushyingirwa n’umukunzi wanjye waturutse muri Leta ya Enugu, maze nyuma y’amezi make, ikibazo cyanjye gitangira, njyanwa mu matorero menshi harimo n’imwe mu matorero ya pentekote akikije Avenue ya Ezenei aho nari ndi nakubiswe inkoni 48 na pasiteri.Namaze iminota makumyabiri nkubitwa numvise inkoni zindembeje nafashe pasiteri ndamukubita mugaragura hasi”.

Uyu mukobwa avuga ko abantu bakeka ko adashaka kurongorwa ariko an we atazi imbaraga zimurimo zituma arwana ,nubwo bamwe bamushinja ubusinzi ko yaba ariyo ntandaro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igitangaza kirabaye: nyuma y’imyaka 15 yarabuze urubyaro yibarutse abana bane icyarimwe

“Akantu ko gusiga ku munwa niko kabi… ese n’abahungu babasiga make up…” – Bimwe mu byavuzwe n’abantu babonye Niyo Bosco barimo kumusiga makeup