in

Igisubizo cya Miss Mutesi Jolly ku muntu wari umubajije impamvu adashaka umugabo kiri kurikoroza kuri Twitter

Umufana wa Miss Mutesi Jolly yamubajije impamvu atari yashaka umugabo kandi amaze kugira amafaranga menshi yakifashisha mu gutunga urugo.

Uyu mufana yabimubajije anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, aho Mutesi Jolly yari yashyizeho ifoto maze uwo mufana akaza kubimubaza munsi y’iyo foto.

Uyu mufana yagize ati: “Ese Jolly ko ufite amafaranga kuki udashaka ngo utange urugero ku bandi bakobwa.”

Mutesi Jolly mu kubona icyo kibazo yahise amusubiza muri aya magambo, at: “Bite muvandimwe, urakoze kunyifuriza ibyiza, ariko wibuke neza ko gushyingirwa atari intego nyamukuru y’abagore.”

Igisubizo nk’iki ntago ari ubwa mbere agitanze, dore ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari yatumiwe kuri Radio Rwanda yagisubije Uwimana Ferdinand wari wamwakiriye mu makuru.

Mutesi Jolly yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, akaba ari n’umwe mu bajya bifashishwa nk’abakemurampaka muri aya marushanwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

« Uri cyiza, ibitesi ndabona wabitaye hanze…. » – Ibyavuzwe n’abafana ba Dj Brianne ubwo bamubonaga yambaye Bikini

Umunyamakuru irene n’abagenzi be batunguye Assia ku isabukuru ye y’amavuko (video)