Igikombe cy’isi cya 2022 kirabura iminsi micye ngo gitangire, amakipe y’ibihugu atangire yesurane muri Qatar. FIFA ikimara kwemerera guha Qatar kwakira icyi gikombe ntabwo byavuzweho rumwe n’abakuricyiranira hafi umupira w’amaguru.
Bavuze ko hakoreshejwe uburiganya kugira ngo Qatar ihabwe icyi gikombe ngo kuko yatanze akayabo k’amamiliyoni ya ruswa kuri perezida wa FIFA ndetse n’uwa Uefa.
Qatar ikimara guhabwa kwakira icyi gikombe yahise itangira imirimo yo kubaka ama stade azakinirwamo ndetse nayo amakipe azajya yitorezaho agera kuri 16.
Gusa muri uku kubaka ibyo bibuga Qatar yakoresheje abakozi benshi cyane ariko icyibabaje ni uko abo bakozi bafatwaga nk’abacakara.
Aba bakozi bakoreshwaga amasaha menshi dore ko hari abakoraga amasaha arenga 20 ku munsi, bagakubitwa, ntibemererwe gufata amafunguro, abapfiraga mu kazi ntabwo imiryango yabo yahabwaga imperecyeza.
Si ibyo gusa abakozi baturukaga hanze ya Qatar bakwaga ibyangombwa byabo kuburyo iyo bashakaga kureka ako kazi ntabwo bahabwaga ibyangombwa byabo.
Kugira ngo babihabwe basinyiraga ko bahawe amafaranga bakoreye kandi batayahawe nuko bagasubira mu miryango yabo ntakintu batahanye.
Ibi ibihugu byinshi n’imiryango ireberera ikiremwa muntu ntibyemera ibyo Qatar yakoze byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu.