in

Igikombe cy’isi: Brazil igwiriwe n’ijuru riturutse muri Croatia

Ni umukino wari wuzuye ishyaka

Brazil isezerewe na Croatia kuri penaliti 4 za Croatia kuri 2 za Brazil mu mukino ufungura imikino ya 1/4 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Ni umukino wari wuzuye ishyaka

Croatia yari yageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera Japanu mikino ya 1/8 hitabajwe penaliti.
Croatia yatangiye uyu mukino idahabwa amahirwe menshi nk’ayo Brazil yahabwaga.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Croatia:
Umuzamu wa Croatia yari yisize insenda

Croatia XI: Livakovic, Juranovic, Lovren, Gvardiol, Sosa, Brozovic, Kovacic, Modric, Pasalic, Perisic, Kramaric.
Brazil yo yari yageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera South Korea muri 1/8 bayitsinze Ibitego 4 kuri kimwe.
Uyu mukino wabereye kuri Education City Stadium utangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Brazil:
Brazil XI: Alisson, Militao, Marquinhos, Silva, Danilo, Paqueta, Casemiro, Raphinha, Neymar, Vinicius, Richarlison.
Brazil niyo yatangiye yinjira mu mukino hakiri kare kuko byibuze ku munota wa 4 Vinicious Jr yateye ishotu ashaka gutungura umuzamu wa Croatia ariko asanga ari maso arawufata.
Neymar watsinze igitego cya 77 ubu anganya na Pele Ibitego muri Brazil

Croatia nayo yatangiye kwinjira mu mukino Ku munota wa 12 Gvardiol yazamukanye umupira yiruka awuhinduye Perisic arawubura ngo akozeho atsinde igitego.
Brazil yakije umukiro kuri Croatia ku munota wa 20 ubwo Vinicious na Richarlison bakinaga ubufindo bakinjira mu rubuga rw’amahina rwa Croatia ariko igikorwa cya nyuma cyo gutsinda igitego kikabura.
Brazil ikibuga baje kukiyicurikiraho hagati y’umunota wa 30 na 33 ubwo Juranovic na Perisic bahinduraga burikanya imipira y’urupfu imbere y’izamu rya Brazil.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yose ananiranye ntanimwe itsinze igutego.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’imbaraga ku ruhande rwa Brazil kuko ku munota wa 47 Raphinha yahinduye umupira ashaka Neymar ariko Gvardiol wa Croatia awukuramo yufashije ukuboko Vinicious Jr agerageje gusobyamo umuzamu aragoboka.
Abakinnyi ba Brazil baburanye penaliti bemeza ko umupira umukinnyi wa Croatia yawukujemo ukuboko , umusifuzi abajije VAR ihakana penaliti.
Brazil yahigaga igitego hasi kubura hejuru ku munota wa 54 Neymar yateye ishoti ariko Livakovic umuzamu wa Croatia umupira awukuzamo ibipfunsi.
Tite utoza Brazil yaje gukuramo Raphinha yinjiza mu kibuga Antony.
Brazil yongeye gukora impinduka ikuramo Vinicious Jr hinjiramo Rodrigo.
Brazil yongeye guhusha igitego ku munota wa 75 ubwo Neymar yahabwaga umupira mwiza na Rodrygo,yawutera umuzamu wa Croatia akawukuramo akotesheje ivi.
Ijoro ribi Ku bakinnyi ba Brazil

Umukino wakomeje kunanirana iminota 90 isanzwe y’umukino irangira ari ubusa ku busa.
Iminota 4 umusifuzi yongeyeho nk’inyongera byakomeje kwanga biba ngombwa ko hitabazwa iguce cya gatatu cy’umukino kigizwe n’iminota 30.
Mu minota 15 y’agace ka mbere Brazil yabonye koroneli ku munota wa 92 yatewe na Neymar ariko ntiyabyara umusaruro.
Ku munota wi Neymar yaboneye igitego Brazil 105 ubwo Lucas Paquet yamuhaga umupira agacenga umuzamu wa Croatia agahita ateremo agapira kuzuye ubwenge.

Croatia yaje kubona igitego cyo kwishyura ubwo Petrovic yateraga umupira Marquinhos akitsinda igitego.
Iminota 120 yose yarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe hitabazwa Penaliti.
Abasore ba Brazil barazirata karahava mu gihe Croatia yazinjizaga neza birangira ari oenaliti 4 kuri 2 , Croatia iba ibonye itike ya 1/2.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: Intambara karaha butaka hagati ya Kanyombya na Yaka Mwana mutabare

Niba wowe mugabo ufite igitsina kigufi wihangayika, reba impamvu