Ikipe ya Rayon Sports yihimuye kuri Police FC, ubwo yayitsindaga ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu ukabera kuri sitade ya Muhanga.
Ni umukino wari waratinze gukinwa kubera ikibazo cyari hagati y’Intare na Rayon Sports , harabuze ukomeza muri ¼ kubera ibibazo byarimo ko ikipe yikuye mu Gikombe cy’Amahoro.
Kuri uyu wa Gatatu, niwo wari umunsi wa nyawo wo gukiniraho umukino ubanza.
Maze saa Kenda n’Igice , Police FC yakira Rayon Sports.
Rayon Sports niyo yatangiye neza kuko iminota 15 ya mbere yari yatsinze ibitego bibiri.
Ku munota wa 07, Eric Ngendahimana yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports.
Ku munota 14 , Musa Essenu wa Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri.
Rayon Sports yashakaga kwihimura kuri Police yaherukaga kuyutsinda muri shampiyona.
Ku munota wa 30 ,Willy Onana Essomba wa Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu.
Police FC ku munota wa 45+2 yatsindiwe na Mugisha Didier iba itsinze igitego cya mbere.
Ku munota wa 62 Police FC yabonye penaliti maze, Mugisha Didier ayitera neza cyane biba bibaye bibiri kuri kimwe.
Umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego bitatu kuru bibiri. Umukino wo kwishyura uzakinwa mu kwezi gutaha