Ya nkuru y’uko umwana wa Platin yasanze atari uwe bimaze kumenyekana ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Mu mezi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hasakaye amakuru ko Platin yatandukanye n’umugore we.
Amakuru yavugaga ko batandukanye bapfuye ko Platin yasanze umwana atari uwe.
Byavuzwe ko Platin yagiye gupimisha niba umwana ari uwe aho yasanze atari uwe.
Kuri ubu ubu amakuru ahari mashya ni uko Platin P atigeze ajya gupimisha umwana ngo arebe niba ari uwe.
Umuyobozi Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory (RFL), Dr Karangwa Charles amaze kubwira abanyamakuru ko ibyavuzwe ku muhanzi Platini ko umwana atari uwe ari ibinyoma.