Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ruratangaza ko umugabo ufte ubwenegehugu bw’Ubushinwa, Sun Shu Jun, uheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ashyira Umunyarwanda ku ngoyi azakurikiranwa hazakurikizwa amategeko y’u Rwanda, aho koherezwa iwabo nkuko bamwe babikekaga.
Sun Shu Jun ni umuyobozi w’ikigo Ali Group Holding Limited gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha, hamwe n’abandi batanu bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha.
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira yasubije abibazaga niba uyu mushinwa atazoherezwa iwabo nk’uko mu bindi bihugu bajya babigenza.
Murangira yabwiye VOA ngo ” Ingingo ya 10 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko icyaha cyose gikorewe ku ifasi y’igihugu cy’ u Rwanda cyaba gikozwe n’munyamahanga cyangwa Umunyarwanda gihanishwa itegeko ry’ u Rwanda.
Akomeza agira ati ” Cyakora ibivugwa muri iki gika cy’iyi ngingo ntibikurikizwa ku bantu bafite ubudahangarwa burengerwa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu cyangwa umuco amahanga ahuriyeho’’
Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko Sun Shu Jun nta budahangarwa bwavuzwe haruguru afite bityo ko azakurikiranwa nk’umunyamahanga uri mu Rwanda’.
Hagati aho, bamwe mu Banyarwanda bakoresha Twitter bari basabye ko Sun Shu Jun yakatirwa, akarangiza igihano cye ahita yurizwa indege bikabera abandi banyamahanga bafata abenegihugu nabi.