in

Amagambo 50 akomeye Jay Polly yavuze akiriho.

Umuhanzi Jay Polly ntazibagirana mu mitima ya benshi bamumenye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.Urupfu rwuýu muhanzi rwazamuye amarangamutima yabatari bake bakoranye,abahuye na we ,abamukunze mu muziki ndetse nabo babanye.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe amagambo 50 yakunze kugaruka mu ndirimbo za Jay Polly zitandukanye, twafata n’ubutumwa bukomeye ku bantu muri rusange.

Amagambo 50 yavuzwe na Jay Polly yabera benshi akabando k’iminsi: (Amagambo hafi 20 ari mu ndirimbo ‘Umwami uganje’)

1. Njya numva abivugisha ngo Rap ni iy’abarara ngo ni ba bahungu b’i Nyamirambo banze gukora, njye mvuka i Gikondo nkorera NY

2. Nta mugabo umwe yewe nta n’umutwe, ahari umugabo ntihagakwiye gupfa abandi

3. Kana ka Mama njye utamenye njya nkuririra nshavuzwa cyane n’uko utamenye icyo so yasize avuze

4. Ntukiri mutoya ntiwayoberwa ugukunda, ngaho ubura amaso tuyahuze umbwire icyo ubona, nta kindi my sister ni amarira atemba ndarizwa n’abakwibasira

5. Sinita cyane kuri gitera nita ku kibimutera

6. Biteye nka Siyansi na tekinoloji, ni ubufindo bumbwira ko wenda ejo imvura izagwa. Ni umupfumu uzwi, ni ubushobozi

7. Uzabona inkangu zaciwe n’amarira za Joshua arimo aririra imfubyi asengera abapfakazi bandagaye hirya hino mu bisagara ntuzibaze kubera iki isi nta mpinduka

8. Hari ihame ntakuka, bamwe barye abandi bapfe!

9. Kuvukira Dobandi sinari nanze Polyclinique, wenda byahereye aho ari ubushake bw’uwandemye

10. Uyu mubumbe wikagara utya uzana n’ibyawo ntacyagize itangiriro cyabuze iherezo, umuntu ni nk’ivu serwakira iza igahuha. Wagenza bucyeya umenye y’uko uri mu mataha

11. Twubatse ahakomeye, bubatse ku musenyi ni nayo mpamvu ubona buri gihe bajegajega

12. Njye sinjya mvuga story z’ubwana nk’aba bana, ndapowa nkumva ibyo bavuga tukanabana

13. Naciye akenge ndeba isi no munda yayo nta mugabo wageze ku yo yashatse nta kuya

14. Ndaseta ibirenge naho abandi bafite ibya mirenge

15. Njye nkora ikindi ku mutima mbanje kugisha Rurema inama

16. Sinzigera ntinya umuntu nkiri munsi y’ijuru

17. Nzarya ducye ndyame kare hanyuma nshimire Imana

18. Nyagasani niwe ugena umunsi aguhamagara

19. Ndabizi nzataha wita umwanya untega iminsi ntuzi itariki Ruremabintu azanjyana

20. Nk’umwikorezi w’amaganya ya rubanda mvugira abakene bamwe bahoze mu mwanda

21. Umugisha ube ku bakunda urukundo mu bantu

22. Umwijuto ni mubi cyane utera benshi guta umutwe

23. Iminsi ni imitindi burya iby’isi birashira wa mugani wa wundi binagenda tubireba

24. Bamfata nk’umuginga, ku mutima ndi muganga ni nayo mpamvu ugomba kumpa kuri ayo mafaranga

25. Ndabizi hari abatwanga njye sindi cyabakanga, uzavuga nzakora

26. Ujye ubaho uko ushaka gusa twese turataha

27. Kwambaga ikote buri munsi sibyo biguha, twe n’abacu gukora bizaduha

28. Mwana w’umuntu dore igihe ni iki subiza umutima munda ufite uwagukunze bisaba gukomanga agakingura agutegeye amaboko ngo umusabe icyo ushaka

29. Byaba bimaze iki kuba ufite ubutunzi ubuzima bwawe ukabuharira iby’isi?

30. Iby’ubu turabisiga tugataha, njyewe nsisunga Yehova niwe utunze

31. Reka twinywere amazi ikuzimu ntayo

32. Abadapfuye barabonana, Amina

33. Jya urwana n’umusaraba wawe nta muvandimwe mu murwa

34. Nzi neza ko uteza imidugararo mu rugo rwe ni koko umurage we nta kindi ni imiyaga

35. Nihashimwe Imana ipangira umuntu ibikwiriye

36. Tuzi neza ko iyi si turiho yamyeho ko akenshi abadakenga batayirambyeho ko abanambye ku kubana bayitinzeho kuko kuyibaho ari intambara zihoraho

37. Mu bigeragezo akenshi biduturukaho tukarema udukundi twa ba nyamwigendaho tubuzanya amahoro, imyiryane ihoraho tuti tuzabaho ari uko bamwe bavuyemo

38. Duhorana stress duterwa no kwihugiraho tuti ejo nzaba he, nzanywa iki, nzambara iki, ariko Umuremyi wa byose si icyo adushakaho adusaba kenshi kwita ku mategeko ye

39. Mubanze mukunde bagenzi banyu nk’uko mwikunda kuko ataboneka ahubwo uboneka ari nka we.

40. Nabanye na benshi sinari kumwe nabo babonye nagarutse ngo mbonane nabo

41. Sindi mayibobo I am a classic man, ibi byose kubigeraho bisaba inshuti nyazo

42. Ibaze nkawe nk’umuntu mwakoranaga akaba ari we ukugambanira ukajatirwa, wenda arabeshya ku bw’inyugu z’indamu. Ntabwo mvuga ibyambayeho munyumve neza.

43. Hariya ni mu nkuta enye zikubuza kuba free, mu ishene nta kujenjeka kuryama twurira ingazi, ikigori kingana inkoko

44. Abenshi tubyumva nabi ntitubyuvikaneho ariko muri uru rugendo mbona ukwiriye ari inshuti, ya nshuti nyanshuti musangira mudacuranwa imwe y’akadasohoka mugendana mudasiganwa.

45. Ku Isi ni gatebe gatoki uramenye wiba umuhemu

46. Ubyemere cyangwa ubyange nta si yigeze ibaho itagira abahanuzi

47. Ireberera imfubyi ntijya ihumbya, ingorofani ihunduka indege

48. Nabonye aho umusaza arwanira isambu n’umwuzukuru, abakobwa aho bashikisha abasore ngo babatware, buzima warabahabuye!

49. Ni wowe wanzanye ku Isi mu kuyivaho uzampa agatike, nta bwoba ntewe n’ibyo mbona

50. Nzakunda Mama iteka wambwiye iri jambo ngo ‘Iby’isi birashira kandi nta gahora gahanze,..’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igihano wa mushinwa wagaragaye akubita umunyarwanda ashobora guhabwa.

Wa muhanzi wakoze inkweto za shitani atwite inda y’imvutsi.