N’ubwo abantu benshi bakeka ko ibikeri bitaribwa, hari bimwe mu bihugu birya ibikeri ndetse iyi nyama yayo ikaba ihenda cyane ku buryo kuyigondera bisaba umugabo bigasiba undi.
Mu gihugu cya Namibia, iyi nyama y’igikeri yazamutse cyane ku giciro kitari cyarigeze kibaho muri iki gihugu aho kuri ubu ibikeri bitanu ari amadorali atandatu ($6) ubwo asaga ibihumbi bitandatu by’amafaranga yo mu Rwanda.
N’ubwo ariko barya ibikeri, ntabwo ari ibibonetse byose kuko bo barya ibyitwa efuma’ cyangwa ‘omafuma’ mu ruririmu rwabo kubera ko ibindi bikeri ibyo aribyo byose bishobora kubateza ibibazo ku buzima bwabo.
Impamvu ibi bikeri birimo bihenda mu gihugu cya Namibia ni uko mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa 3 haba hagwa imvura ibi bigatuma ibikeri biva i musozi bigasubira mu mazi bityo kubifata bikagorana.
Source; kasatintini.com