Umwana w’umuhungu ukiri muto wagaragaye ku muhanda kwihere ijisho isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2022, akomeje kugenda atitiza imbuga nkoranyambaga zigiye zintandukanye kubera urukundo yerekanye akunda uyu mukino wo gusiganwa ku magare.
Uyu mwana yafotowe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022, yofotowe ubwo hari hari kuba agace ka gatatu k’iri siganwa rya Tour du Rwanda. Uyu munsi abasiganwa bavuye I Kigali berekeza I Rubavu.
Uyu mwana ukiri muto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yabonye abakinnyi b’amagare bamunyuzeho maze na we agahita azamura akaboko agatangira gupepera abo bakinnyi. Ni ibintu byatumye n’abantu bagiye batandukanye bavuga ko uwo mwana ashobora kuzavamo umukinnyi ukomeye w’umukino w’amagare.
Ifoto y’uwo mwana ukomeje kubica bigacika