Uwicyeza Pamella yashyize hanze ifoto yambaye neza ubona ko yikwije ikanzu y’umutuku amarinete y’umukara na The Ben amuryamye iruhande yambaye ishati y’umweru ikabutura y’umukara.
Pamella akimara gushyiraho iyo foto yayiherekesheje ikibazo kigira kiti:”nigute nagize amahirwe menshi”
The Ben mu buryo buteye ubwuzu amufashe ku matama ubona ko bose bishimye kandi bamaze kuba umwe nkuko babihamije imbere y’amategeko muri Kanama 2022.
Urukundo rwaba bombi rukaba rugiye kumara imyaka 5 kuko rwatangiye kumvikana mu mwaka wa 2019 muri uy’umwaka bikaba byitezwe na benshi ko bazakora ubukwe.
Dore guhere mu Ukwakira 2021 Pamella yemereye The Ben ko bazabana anemera kwambara impeta ye n’ubu kandi agihamya ko gukundana kwabo ari iby’agaciro Pamella ati:”Uburyo ndi umunyamahirwe.”Uwicyeza Pamella na The Ben amufashe ku matama mu buryo buteye ubwuzu