in

Ifoto y’umunsi: Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bakozwe ku mutima n’ifoto y’abana bagaragaye bapfukamye binginga Imana kubafasha mu kizamini cya leta bari bagiye gutangira

Ifoto y’umunsi: Abanyeshuri bashyize amavi hasi ubundi biyambaza rurema mbere y’uko bakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo Whatsapp na Facebook, bakozwe ku mutima n’ifoto y’abana bagaragaye bapfukamye binginga Imana kubafasha mu kizamini cya leta bari bagiye gutangira.

Ni ifoto yafatiwe mu kigo cya San Marco giherereye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023, aho mbere yo gutangira ikizamini cya leta gusoza umwana wa gatandatu w’amashuri abanza, abana bafashe umwanya wo kwinginga Imana basenga, bayambaza ngo ize ibafashe bazabashe gutsinda.

Iyi foto igaragaragaza bamwe mu bana bapfukamye, abandi bubitse umutwe kuntebe bigaragara ko bari gusenga batakamba cyane mbere yo gutangira gukora ikizamini cya leta.

Bamwe mu babonye iyi foto bagize bati” Imana yumve utu tumalayika tugupfukamye dusenga maze tuzabashe gutsinda kubrwego rwo hejuru.”

Undi ati” Imana ntiyabura kumva abana nk’aba rwose Kandi bazatsinda.”

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Ndayishimiye Eric Bakame ubu amaze kuba umutoza mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda

Abeza bose niho babarizwa! APR FC imaze gusinyisha umukinnyi w’umunyarwanda ukora itandukaniro muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (AMAFOTO)