in

Ifoto y’umukobwa wari warabaswe n’ibiyobyabwenge akava ibuzimu akagaruka ibuntu yazamuye amarangamutima ya benshi

Umukobwa witwa Lizzy, w’imyaka 29 y’amavuko wo mugihugu cya Nigeria wari warabaswe n’ibiyobyabwenge yavuye ibuzimu agaruka ibuntu.

Uyu mukobwa yagaragaye mu mashusho ateye agahinda mu mwaka wa 2018, icyogige yari ahuye n’umugabo w’umuvugabutumwa muri Nigeria uzwi ku mazina ya Pasiteri Tony Rapu.

Muri ayo mashusho yashavuje benshi, uyu mukobwa yagaragaye arimo akoresha ikiyobwabwenge cya Cocaine abivanga n’itabi ry’urumogi, mukiganiro yagiranye n’uyu muvugabutumwa wari umusanze kumuhanda, Lizzy yatangajeko amaze imyaka 7 akoresha ibiyobyabwenge ndetse ahamyako yabishowemo n’umusore bakundanaga bigana mu mashuri yisumbuye.

Icyogiye uyu muvugabutumwa yiyemeje gukura uyu mukobwa muri ubwo buzima, amujyana iwe, amwigisha gusenga umukobwa arahiduka.

Pasiteri Tony Rapu yasangije amafoto mashya ya Lizzy avugako ubu ari umugore wishimye kandi ushima Imana, aho bameze neza cyane ndetse akaba agenda atanga ubuhamya bwahindure abandi bameze nkawe muri ibi bihe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze ikirombe kirongeye gikorera abantu amabara

Inkuru y’incamugongo: Umuhanzikazi Bwiza ari mugahinda gakomeye nyuma yo kubura umuntu wagaciro mu buzima bwe