Umusore yishwe n’ikimwaro nyuma y’uko yari ari kumwe n’umukunzi we mu buriri bagiye gutera akabariro hanyuma bamugwa gitumo.
Ubundi ntibisanzwe ko umusore ukiba iwabo akunze kuhazana inkumi bakaba banagera aho baryamana kuko haba hatari umutekano uhagije ku buryo bakora ibyo bakora nta rwikekwe.
Umusore wari uri muri mood yo gutera akabariro n’umukunzi we, yaguwe gitumo isoni ziramwica kuko yatangiye asoma umukunzi we ariko anamukorakora naho hari umuvandimwe we urimo arimo afata amajwi ahagaze inyuma y’urugi hanyuma bagiye kujya mu gikorwa, ahita afungura urugi.
Nubwo ibyo umusore yari agiye gukorera iwabo bitashimwe, abantu bagaye cyane uyu muvandimwe kubera ibyo yakoreye umuvandimwe we mu gihe yari agiye kuryoherwa n’urukundo rwabo.