in

Ifoto igaragaza The Ben akiri umwana yazamuye amarangamutima y’abafana be batari bake

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Ben yazamuye amarangamutima y’abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto igaragaza kera akiri umwana. Ni ifoto uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandikaho ati:”dusubire mu bihe byashize”

Ku iri photo The Ben yongeyeho indi yubu ashaka kugereranya ibihe bya kera n’aho ageze ubu.Ababonye iyi foto batangaye maze bavuga ko koko ntaho Imana itagukura ndetse bahamya ko uwimye umwana aba yimye umwami bishatse kuvuga ko uwabona umwana aba atazi icyo azaba mu gihe kizaza.

The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahagaze neza mu ruhando rwa muzika wanubatse izina rikomeye cyane aho yanakoranye indirimbo na Diamond Platnumz igakundwa bidasanzwe.

https://www.instagram.com/p/CdCCwqotw6y/?igshid=YmMyMTA2M2Y=

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto agaragaza ubwiza bw’umugore wa Ramos uri mu Rwanda

Agahimbazamusyi muri Rayon Sports kikubye 6 bitari bisanzwe