in

Agahimbazamusyi muri Rayon Sports kikubye 6 bitari bisanzwe

Mu minsi ishize hari urutonde rwashyizwe hanze n’ikinyamakuru Isimbi rugaragaza uko agahimbazamusyi kangana kuri buri kipe iri mu kiciro cya mbere mu Rwanda, aho byavugwaga ko ubusanzwe iyo Rayon Sports yatsinze umukino abakinnyi bayo bahabwa ibihumbi 25 by’amanyarwanda nk’agahimbazamusyi.

Kuri ubu siko bimeze kuko iyi kipe yashyize imbaraga cyane mu gushaka igikombe cy’amahoro, yemereye abakinnyi bayo ko bazahabwa ibihumbi 150 by’amanyarwanda mu gihe batsinda ikipe ya Bugesera FC kuri uyu wa kabiri mu mukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’amahoro.

Ubwo umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza jean Paul yaganiraga na B&B FM yabajijwe ku bibazo byo guhemba bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe,  avuga ko iyi kipe ihemba miliyoni 22 buri kwezi ko ibiheruka kuba byaba kuri buri kipe.

Yagize ati:”Rayon Sports ihemba milioni 22, amafranga twari tumaze iminsi twinjiza ntabwo byari koroha, gusa ubu yamaze kubageraho.”

Uyu mugabo kandi nibwo yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushyira abakinnyi ba Rayon Sports mu bihe byiza, ubu agahimbazamusyi bagashyize mu bicu.

Nkurunziza yagize ati:”ubu gutsinda match ya Bugesera prime ni ibihumbi 150.”

Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uteganyijwe kuri uyu wa kabiri ukaba uzabera mu Bugesera ku isaha ya saa 15:00. Umukino ubanza Rayon Sports yatsinze igitego kimwe ku busa, ariko abo mu Bugesera batashye bavuga ko bitazoroha mu mukino wo kwishyura.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto igaragaza The Ben akiri umwana yazamuye amarangamutima y’abafana be batari bake

Abareberwaga inyungu na Mino Raiola bahawe igisubizo cy’uko bazakomeza kwitabwaho