in

Ifaranga ry’Abarabu nawe agiye kurirya! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya yo muri shampiyona ibarizwamo Cristiano Ronaldo

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi, Rubanguka Steve yamaze kumvikana n’ikipe ya Al Jandal yo muri Saudi Arabia ibarizwamo kizigenza Cristiano Ronaldo.

Rubanguka Steve yumvikanye n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia ko agomba kuyikerezamo mu mwaka w’imikino utaha.

Ayigiyemo nyuma yo gutandukana na FC Zimbru yo muri Moldova yari yafashije kubona itike ya UEFA Europa Conference League.

Cristiano Ronaldo nawe asanzwe akina mu ikipe yo muri shampiyona y’iki gihugu cya Saudi Arabia, gusa we ikipe ye ya Al-Nassr FC ikina ikiciro cya mbere.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arashaka kuba uwa mbere: Rugaju Reagan byamusabye gusubira ku ntebe y’ishuri kugira ngo abe umutoza wifuzwa n’amakipe akomeye ku Isi -AMAFOTO

Umuhanzikazi Alyn Sano ntakiri kubarizwa mu gihugu cy’u Rwanda