Kaminuza yo muri Qatar yatangaje ko igiye gushyira icyumba cyarawemo na Lionel Messi mu nzu ndangamurage.
Iminsi 10 irirenze igikombe cy’Isi cya 2022 kirangiye aho cyatwaww na Argentina itsinze Ubufaransa penaliti 4-2, nyuma y’uko kirangiye ibisigisigi byacyo n’ubu biracyari mu mitwe y’abanu cyane cyane inkuru za kizigenza Lionel Messi wafashije Argentina gutwara igikombe cy’Isi ndetse na we ubwe akaba umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Nyuma y’uko Lionel Messi yegukanye igikombe cy’isi yagiye aca uduhigo aho nk’ifito ye afite igikombe cy’isi yabaye ifoto yakunzwe (likes) cyane kuva Instagram yabaho. Messi noneho mu rwego rwo kumuha icyubahiro kaminuza yo muri Qatar yatangaje ko icyumba uyu mukinnyi yararagamo ubwo yari ari mu mikino y’igikombe cy’isi cyabereye muri iki gihugu, igiye kukimurira mu nzu ndagamurage nto.