in

Icyibatsi cy’urukundo hagati y’umusifuzi n’umukinnyi yahaye ikarita itukura

Shukrula asifura mu cyiciro cya kabiri cy’Ubuholandi,mu gihe umukunzi we Hardeveld ari umukinnyi w’ikipe ya FC Emmen nayo ikina muri icyo cyiciro.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 yari ku kazi ko kuba umusifuzi wa kane ku mukino wari wahuje FC Emmen na FC Eindhoven ku ya 13 Kanama 2021.

Ku bw’amahirwe make ya Hardeveld yahawe ikarita itukura muri uwo mukino batsinzwemo igitego 1-0, ariko agomba kuba yarahanze amaso iki kizungerezi Shukrula ubwo yamunyuragaho ari kuva mu kibuga agiye mu rwambariro.

Ikinyamakuru Telegraaf cyo mu Buholandi kivuga ko aba bombi ariho bahuriye bwa mbere.

Aba bombi bahuriye muri siporo batangaje ko bari mu rukundo ku mugaragaro, cyane ko basohokanye mu biruhuko byo gutangira umwaka mushya i Roma.

Shukrula yanditse kuri Instagram ati: “Byabaye @jeffhardeveld,” arangije ashyiraho ifoto bombi bishimye bahoberana.

Hardeveld nawe yashyize iyo foto kuri Instagram, ariko ntiyashyiraho amagambo menshi uretse ’2022’ hamwe n’akamenyetso k’inyenyeri na emoji y’umutima.

Shukrula yasifuye muri KNVB (FA yo mu Buholandi) kuva muri shampiyona ya 2009/10, aba umusifuzi wujuje ibyangombwa bya FIFA muri 2017.

Hanyuma muri 2020 yatangiye imirimo yo kuba umusifuzi wa kane mu cyiciro cya kabiri cy’Ubuholandi, aho yahuriye na Hardeveld.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa Yatangaje Ko Ari Umutinganyi Maze Asaba Imbabazi Abasore Bose Yabeshye (Amafoto)

Biteye agahinda:Umugabo yitabye Imana avuga kureba umurambo wa mushiki we.