in ,

Icyemezo Arsene Wenger afashe nyuma yo kwandagazwa na Bayern kibabaje bikomeye abafana ba Arsenal

Wenger-arsenal-fans-angry

Umutoza Arsene Wenger, nyuma yo kwandagazwa n’ikipe ya Fc Bayern Munich ku mugoroba washize ikipe ye igatsindwa ibitego 5-1, abafana bakomeje kugaragaza agahinda kabo ko bakeneye impinduka zihuse kuko umutoza wayo atagishoboye, gusa nkuko tubikesha igitangazamakuru BBC, uyu mutoza ibyo amaze gutangaza biciye intege abafana ku buryo budasanzwe.

Image result for Arsenal fans furious

Uyu musaza w’umufaransa ku myaka 67 ye, biteganijwe ko amasezerano ye agomba kurangira muri uyu mwaka mu kwezi kwa karindwi, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe ya Arsenal, bwamaze kwemeza ko uyu musaza niba abishaka agomba guhabwa imyaka 2 y’inyongezo yo kumushimira ibikorwa byiza byose yagejeje kuri iyi kipe. Andi makuru akomoka ku mwishywa wa Arsene Wenger aremeza ko uyu musaza agomba kongera amasezerano ntagihindutse muri iyi kipe y’i Londre, ibi akaba aribyo byababaje cyane abafana ba Arsenal bifuza kubona impinduka mu ikipe yabo cyane cyane ku byerekeye ubutoza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Real Madrid igiye gukora impinduka zitigeze ziyibaho mu myaka 19 ishize

Birababaje: Ikipe ya Fc Barcelona mu gahinda gakomeye nyuma yo kwandagazwa bikomeye na PSG