in ,

Birababaje: Ikipe ya Fc Barcelona mu gahinda gakomeye nyuma yo kwandagazwa bikomeye na PSG

Ku wa kabiri w’iki cyumweru nibwo ikipe ya Fc Barcelona yahuraga nuruva gusenya mu gihugu cy’ubufaransa, aho mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo yaje kunyagirwa imvura y’ibitego 4-0, gusa ibi sibyo byonyine kuko no kumukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami iyi kipe izahuramo na Alaves, icyizere cyo kucyegukana kiri kuyoyoka bitewe nuko iyi kipe imaze gutakaza abakinnyi igenderaho.

msn

Nyuma yuko umukinnyi Luis Suarez umunya Uruguay w’imyaka 27 ashatse gushotora umukinnyi Koke wo mu ikipe ya ukinira Atletico Madrid bikamuviramo kubona ikarita ebyiri z’umuhondo yaba mu mukino ubanza ndetse nuwo kwishyura, ikipe ya Fc Barcelona yahise yandikira akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne, gusa nkuko tubikesha ikinyamakuru EL MUNDO DEPORTIVO cyandikira muri Espagne, ikirego cy’ikipe ya Fc Barcelona kikaba cyateshejwe agaciro, ku bwizo mpamvu umukinnyi Luis Suarez akaba atazagaragara mu mukino wa nyuma mu gikombe cy’umwami uzahuza ikipe ya Fc Barcelona na Alaves,. Ibi nabyo akaba ari ibiza kongera kwibaza byinshi mu ikipe ya Fc Barcelona nyuma y’ibihe bibi imaze iminsi irimo byo gutsindwa unasebejwe n’ikipe ya PSG.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyemezo Arsene Wenger afashe nyuma yo kwandagazwa na Bayern kibabaje bikomeye abafana ba Arsenal

Iyumvire amagambo captain wa Real Madrid Sergio Ramos yatangaje agaragaza ibyishimo ku gutsindwa kwa mucyeba Fc Barcelone