Umutoza Arsene Wenger, nyuma yo kwandagazwa n’ikipe ya Fc Bayern Munich ku mugoroba washize ikipe ye igatsindwa ibitego 5-1, abafana bakomeje kugaragaza agahinda kabo ko bakeneye impinduka zihuse kuko umutoza wayo atagishoboye, gusa nkuko tubikesha igitangazamakuru BBC, uyu mutoza ibyo amaze gutangaza biciye intege abafana ku buryo budasanzwe.
Uyu musaza w’umufaransa ku myaka 67 ye, biteganijwe ko amasezerano ye agomba kurangira muri uyu mwaka mu kwezi kwa karindwi, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe ya Arsenal, bwamaze kwemeza ko uyu musaza niba abishaka agomba guhabwa imyaka 2 y’inyongezo yo kumushimira ibikorwa byiza byose yagejeje kuri iyi kipe. Andi makuru akomoka ku mwishywa wa Arsene Wenger aremeza ko uyu musaza agomba kongera amasezerano ntagihindutse muri iyi kipe y’i Londre, ibi akaba aribyo byababaje cyane abafana ba Arsenal bifuza kubona impinduka mu ikipe yabo cyane cyane ku byerekeye ubutoza.