in

Ibyo yahaboneye byatumye ahahamuka! Umugabo yagiye kurega ibitaro byamwemereye kwinjira mu cyumba babyarizagamo umugore we

Umugabo witwa Anil Koppula wo muri Australia yareze Ibitaro bya ‘The Royal Women’s Hospital’, kuko byamwemereye ndetse bimushishikariza kwinjira mu cyumba bari barimo babyarizamo umugore we bamubaze, ibyo ngo bikaba byaramuteye ikibazo cy’ihungabana.

Ibi byabaye muri Mutarama 2018, ubwo umugore wa Anil Koppula yabyaye abazwe, ariko abyara umwana umeze neza.

Uwo mugabo yemerewe kwinjira mu cyumba umugore we yari abarimo kubyarizamo, uko kuba yarabonye zimwe mu ngingo ze zo mu nda, n’amaraso yavaga mu gihe barimo bamubaga, ngo byamuteye ingaruka zirimo uburwayi buhungabanya ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Nyuma y’icyo gihe cyose cyari gishize umugore we abyaye, ubu muri uyu mwaka wa 2023, nibwo yagiye kurega ibyo Bitaro umugore we yabyariyemo, asaba indishyi ya Miliyari imwe y’Amadolari ya Australia ngo kuko kuva icyo gihe atagiteza atagikora inshingano z’umugabo nka mbere.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yatashye imbokoboko! Meddy yitabiriye ibihembo bikomeye muri Afurika yatashye amara masa

Ubutumwa bwa Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports ashaka gushyigikira wa muyobozi wagaragaye yambaye umwenda wa APR FC ntibuvugwaho rumwe