Uyu mukobwa unanutse cyane, bivugwa ko kuva yavuka atarenza ibiro 29.Kandi akora uko ashoboye akarya neza ariko umubiri uhora warumagaye.
Uyu mukobwa witwa Lizzie Velásquez, ni imfura mu bana batatu babyawe na Rita na Guadalupe Velásquez,akaba yaravutse ku ya 13 Werurwe 1989, avukira i Austin, muri Texas. Yavutse afite ibiro bitagera no kuri 2. Velásquez yize muri kaminuza ya Leta ya Texas kugeza mu mpera z’umwaka wa 2012. Imiterere ya Velásquez ni imbonekarimwe, kubera afatwa nk’unanutse cyane .
Amakuru avuga ko Lizzie Velásquez afite ihinduka ry’imiterere ya gene FBN1, ikubiyemo poroteyine ya hormone yo mu bwoko bwa asprosine, akaba arwaye indwara ya Marfanoidprogeroid – lipodystrophy. Iyi ndwara ni mbi cyane, ituma umubiri w’umuntu udafata amavuta, umubiri ukagenda ukuma neza, ukabura amazi n’ibinure, ibyabaye kuri Lizzie Velásquez utangaje ku isi. Uyu mukobwa w’imyaka 32 y’amavuko, azwiho kuba ari umuntu uvugira mu ruhame amagambo y’ubwenge benshi bakwigiraho.