in

Ibyo wamenya kuri uyu mugore ufite ikibuno kidasanzwe kireshya na metero zirenga ebyiri(AMAFOTO)

Mikel Ruffinelli yavutse mu mwaka 1972, ni umunyamerikakazi uri mu bafite ikibuno kinini ku isi nk’uko urutonde rwa World Record Academy rubitangaza. Afite ibiro bigera ku 190 akaba afite umuzenguruko w’ikibuno ungana na metero 2.4. Uburebure bw’uyu mugore bukaba ari metero 1.62.

Mu myaka yashize ubwo yari afite imyaka 20, uyu mugore yari umukobwa usanzwe nk’uko abamuzi babitangaza. Agize imyaka 22 ubwo yari amaze kwibaruka umwana we wa mbere, yatangiye kubyibuha ku buryo bukomeye.

Abakobwa be uko ari batatu Destynee, Autumn na Justyce nabo bafite ikibuno kinini nk’icya nyina ubabyara. Iyi miterere imeze gutya ikaba rimwe na rimwe abahanga bavuga ko iterwa n’uburyo umubiri uba urimo bwitwa ”Lipedema”.

Mu magambo y’uyu mugore aganira n’ikinyamakuru kitwa UK Magasine yagize ati ”Nkunda uko nteye, nta n’impamvu yo kwiyicisha inzara kuko nta bibazo by’ubuzima mfite. Nkunda amafunguro ateguye mu buryo bwa kinya-Mexico n’ifiriti”.

Umugabo wanjye anezezwa n’imiterere yanjye kandi tugirana ibihe byiza mu buriri, dukoresha uburyo bwose ntabwatunanira. Kandi ambwira ko ndi mwiza buri munsi, bagabo ntimugakunde abakobwa bananutse baba bateye mu buryo budashamaje.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: ihere ijisho Hoteli ya mbere ndende y’akataraboneka yafunguwe mu Bushinwa.

Aho Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza nyuma yo gutandukana na Irene Murindahabi hamenyekanye