in

Aho Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza nyuma yo gutandukana na Irene Murindahabi hamenyekanye

Birahwihwiswa ko Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 nibwo inkuru yacicikanye ko abahanzikazi Vestine na Dorcas bamaze gutandukana na M. Irene wari umujyanama wabo mu bijyanye na Muzika. Ni nyuma yuko Ubuyobozi bwa MIE iyoborwa na M. Irene bwari bumaze gushyira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru bavuga ko batakiri kumwe na Vestine na Dorcas.

Hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko Vestine na Dorcas babwiwe ko Ubushobozi bwa MIE bugarukira hano mu Rwanda kandi aba bahanzikazi bashaka kugera ku rwego mpuzamahanga ibi bikaba aribyo byatumye bafata icyemezo cyo kuva muri MIE.

Andi makuru arimo gucicikana ni uko abahanzikazi Vestine na Dorcas bagiye kujya mu bujyanama bwa Igitangaza Music iyi akaba ari label iyoborwa n’umuhanzi Bruce Melodie bikaba bivugwa ko iyi ari nayo mpamvu aba bahanzikazi bafashe icyemezo cyo gutandukana na Irene Murindahabi wari umujyanama wabo.

Birahwihwiswa ko Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya kuri uyu mugore ufite ikibuno kidasanzwe kireshya na metero zirenga ebyiri(AMAFOTO)

Ngibi ibibazo by’ingenzi ukwiye kubanza kubaza umukunzi wawe mbere y’uko mutandukana burundu.