Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2024, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda arataha ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye.
Iyi ni Stade yatashywe bwa mbere mu mwaka w’i 1986, Stade Amahoro ni Stade imaze kuvugururwa inshuro 3.
Bwa mbere yavuguruwe mu 2011, yongera kuvugururwa mu 2016 ndetse no mu 2022, ariko bwo hakorwa imirimo ikomeye.
Kuva mu 2022, nibwo imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro yatangiye, izakuzura muri uyu mwaka itwaye akabakaba Miliyari 165 Rwf.
Ni Stade yongerewe ubushobozi ndetse ijyanishwa n’igihe. Mu mavugurura yakozwe harimo kongera imyanya yavuye ku 25.000 ikagera ku bantu 45,000 bicaye neza.
Iyi Stade ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru cya 105 x 68m, gifite ubwatsi bwemewe na FIFA, ndetse icyo kibuga gishobora no kwakira umukino wa Rugby.
Stade Amahoro ifite n’umwanya wagenewe gukoresha n’abakina umukino wo gusiganwa ku maguru, ‘Athletism’.
Stade Amahoro ikikijwe na Gymnasium Paralympique( ikoreshwa n’abafite ubumuga) , ndetse n’inzu ikinirwamo imikino y’intoki , (Petit Stade) yujuje ibisabwa na FIBA na FIVB.
Stade Amahoro kandi ifite amaduka, resitora, utubari n’ahandi hantu hacururizwa, ndetse n’ahantu habera ibirori.
Umukino ugiye gufungura Stade Amahoro wahawe izina rya ‘Amahoro Stadium Inauguration Match’ ugiye guhuza ikipe ya Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona.
Gusa uyu siwo mukino wa mbere ubereye kuri iyi Stade ivuguye kuva kuko tariki ya 15 Kamena 2024 hakinwe umukino wo kuganura iyi Stade wari wiswe “Ihuriro ni mu Mahoro” wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije [0-0].