in

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, rutahizamu w’umunya Brazil yasesekaye i Kanombe aje gusinyira APR FC

Ikipe ya APR FC mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yakiriye umunya-Brésil Juan Batista waje kuganira na yo mbere yo Gusinya amasezerano.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko asatira izamu.

Amashusho yafashwe n’umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM amwerekana agera ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, aho yageze aturutse i Addis-Abeba muri Ethiopia.

Uyu munyamakuru ukurikiranira hafi ’transfers’ z’abakinnyi bashya APR FC iri kugura muri iyi minsi yatangaje ko Juan Batista agomba kubanza kumara icyumweru akora imyitozo muri APR FC, yamushima akaba ari bwo imuha amasezerano.

Uyu munya-Brésil yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya bamaze kugera muri APR FC, barimo umunya-Sénégal Aliou Souané wamaze gutsinda ikizamini cy’ubuzima gusa akaba agitegereje gushyira umukono ku masezerano.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kwa Jojea Kwizera byavubuye imisembururo y’ibitego mu kaguru ke none yabaye imashini y’ibitego

Ibyo wamenya kuri Stade Amahoro igiye gutahwa