Ubusanzwe abantu bakora imibonano idakingiye bakunze kugira ubwoba bw’indwara zirimo SIDA, Mburugu n’izindi, bakibwira ko atari zo ndwara zikomeye ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina gusa kuko hari indi bahaye akabyiniriro ka “Chou fleur” ikomeje gutera ubwoba abari bake.
Genital Warts ni indwara izwi ku kabyiniriro ka Chou fleur cyangwa se imimero, ikaba ihangayikishije benshi ku isi aho usanga ifitwe n’imbaga y’abantu batari bacye kuko imibare y’abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko abantu 360000 ku isi buri mwaka bapfa bazize iyi ndwara nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Healthline.com
Genital Warts yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ikaba iterwa na virus yitwa human papilloma, ikwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina kandi ku bantu benshi, Genital Warts bakunze kuyita Chou fleur kuko ahanini aho yafashe hikora nk’ururabo ubirebye akagira ngo ni chou fleur koko, abandi bayita imimero bashingiye ku kuba ari ibintu byimeza ku mubiri w’umuntu hakaba n’igihe byijyana nta muti umuntu akoresheje.
Healthline.com ivuga ko Genital Warts ishobora gufata ahantu hatandukanye harimo ku myanya ndangagitsina y’umugore cyangwa umugabo, mu muhogo no ku munwa ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina bakoresheje umunwa, ku ntoki, mu birenge n’ahandi hatandukanye, ikaba ishobora gutuma umuntu yishimagura aho arwaye, akababara mu kiziba cy’inda, kuva cyane n’ibindi.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ari bumwe gusa ari bwo kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku bantu benshi batandukanye, ngo ni byiza kandi kugana muganga igihe ubonye bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara utarazahara kuko bitanga amahirwe yo gukira vuba.