in

Ibyo wamenya ku ndwara idasanzwe yo kwishimagura mu kibuno(Pruritus ani)

Hari byinshi bibangamira ubuzima bwa muntu muri byo harimo nicyo abazungu bise pruritus ani, bisobanura ngo kuwishamagura mu kibuno, hari umubare munini w’abantu babana n’iki kibazo ariko nyamara barara badasinziriye bibaza uko cyazakemuka aha kandi bikaba bikunze kuba bibi cyane mu masaha y’ijoro abantu bakigera ku buriri kuko aribwo ubu burwayi bukunze gukaza umurego.

Ese Pruritus ani, kwishimagura mu kibuno biterwa n’iki?

Aha abantu benshi ntibabivugaho rumwe, hari abavuga ko ari inzoka zo munda zitera ubwo buryaryate butuma umuntu yishimagura ubutitsa, cyangwa se abandi bakavuga ko kurya cyangwa kunywa ibibyiganjemo isukari nyinshi ari mubituma udukoko dukunda kororokera kuri uriya mwenge w’ikibuno maze bikaba byatera umuntu kwishimagura ubutitsa yewe hakabaho nabishimagura kugera batangiye kokerwa cyangwa baciye udusebe ku kibuno babara bakabona kurekera.

Nyuma y’ibi byose ariko bitumvikanwaho nubwo bimwe bifite impamvu za Science zumvikana, hari impamvu imwe igaragara yavuye mubyashyizwe hanze n’ubushakashatsi, aha bavuga ko hari enfekisiyo ‘infection’ zo mubwoko bw’ibihumyo ” FUNGUS” zikunda akenze ahantu hashyushyu ndetse hanahehereye nka hariya, bityo iyo zihageze umuntu agira ingorane zo kujya aho yumva ashaka kwishimagura mbese akumva ataruhuka atarakozayo agatoki ke ngo ahashorogotore.

Hari ariko n’izindi mpamvu nyinshi abashakashatsi bagiye bagaragaza hari izishingiye kubiribwa aha twavuga ibyiganjemo za vitamin C cyangwa se nibirimo ibirungo byinshi cyane birimo ibyo twatunybuzima dukunda nyine, ibinyobwa aha ho ni nkaza byeri “beer” icyayi, agakawa, coka cola ndetse n’amata.

Ese iyi ndwara iravurwa igakira?

Nibyo koko abantu bose waba umuzungu cyangwa umwirabura iyo uhuye n’ikiza cy’indwara icyo ubanza kwibaza nuko niba indwara wanduye cyangwa wabonanye uwawe yaba ivurwa igakira! Amakuru meza ahari rero kuri iyi ndwara ibangama cyane yo kuba umuntu atakihanganira kwikora mu kabuno dore kabone niyo yaba ari mubantu benshi, nuko iyi ndwara ishobora gukira.

kimwe n’izindi ndwara zose umuntu aba ashobora kuba arwaye, muganga abanza kumenya gitera nuko akaba yabona kuvura. niyi rerp nuko, uramutse ufite iki kibazo wakihutira kugana muganga maze ugasezera kukubura amahoro uyabujijwe no kwishimagura mu kibuno.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Umuhoza odile 0788529017
Umuhoza odile 0788529017
2 years ago

Murakoze cyane

Kurarana akenda k’imbere bishobora gukurura ingorane zinyuranye

« Nibyo byishimo baheruka bari kumwe! » – Juno Kizigenza na Ariel Wayz baratunguwe ubwo bari basohokanye (video)