Umunwa w’uyu mugore ufite ubugari bwa santimetero 6 n’umuzenguruko wa santimetero 10. Ibi bimuha ubushobozi bwo gushyira karoti 11 mu kanwa.
Samantha Ramsdell ni umunyamerikazi ufite umunwa munini kandi mugari wagizwe umugore wa mbere ufite aka gahigo ku isi na Guinness World Records. Uyu mugore w’imyaka 31 asanzwe ari icyamamare kuri TikTok aho afite abamukunda benshi kubera aka gahigo afite.
Aganira na Guinness World Records yagize ati: ”Sinigeze ntekereza ko bizashoboka ku bijyanye n’uyu munwa wanjye. “Guinness World Records isanzwe yandika amazina y’abanyaduhigo ku Isi yamuhaye igihembo ndetse itangaza ko abaye umugore wa mbere ku isi ugize aka gahigo ko kugira umunwa muremure kandi munini.
Uyu munwa we ufite ubugari bwa santimetero 6 naho iyo uwupimye uwuzengurutse ufite santimetro 10. Avuga ko kuva kera yari asanzwe azi ko afite umunwa munini ariko ubu akaba yemerewe kubishimangira kuko byemejwe na Guinness World Records. “Kuba ufite igihembo cya Guinness World Records ni ibintu ntari niteze”. Yakomeje avuga ko kuba yashyizwe muri Guinness World Records ari ikintu gikomeye kuri we.