Benshi mu bantu bakundana usanga biyumvisha ko kuryamana n’uwo bakundana ari ikimenyetso nyakuri cyahamiriza ubo bakundana ko ari bo bakunda gusa aho usanaga benshi basigaye banashinga ingo batwite kubwiyo ngeso nyamara ibi bihabanye n’ukuri cyane.
Dore bimwe mu bintu abashakashatsi bagaragaje wakorera umukunzi wawe akabona ko ari we ukunda gusa..
1.Kwereka umukunzi wawe ko umurutishije abandi.
Umukobwa weretse uwo bakundana ko amukunda kuruta abandi, bituma uwo musore na we amwitaho ndetse akanamurwanira ishyaka. Aha uyu mushakashatsi avuga ko umusore asaba umukobwa ko baryamana bitewe n’uburyo abona yitwara mu bandi.
2.Kwisanzura ku bandi ariko mu buryo butabangamiye uwo mukundana
Burya ngo iyo umukobwa yisanzurana n’abandi barimo abahungu ku buryo bukabije, uwo bakundana atangira kubona ko ari umuntu usanzwe bityo bikaba byanamuha urwaho rwo kumubwira ibyo yishakiye. Niyo mpamvu ugomba kwisanzurana n’abandi ariko ukirinda gukorana na bo ibyababaza umukunzi wawe.
3.Kumwumvisha ko imibonano mpuzabitsina atari yo iza mbere ya byose.
Iyo umukobwa yinjiye mu rukundo afite intego yo kubaka urukundo rurambye, biroroha cyane kumvisha uwo bakundana ko imibonano mpuzabitsina atari yo ya mbere.
Aha na none, uyu mushakashatsi avuga ko iyo umuntu yinjiye mu rukundo afite intego zirenze imwe, byanze bikunze iyo bahurijeho ni yo iza imbere mu gushyirwa mu bikorwa.
4.Gusangira no kumuha umwanya uhagije wo kuganira na we.
Iyo uwo mukundana umuha umwanya uhagije wo kuganira, abasha kumenya ibyo ukunda n’ibyo wanga kuko muba mwaganiriye ku bintu bitandukanye ndetse rimwe na rimwe akanamenya ibijyanye n’imyizerere n’imitekerereze yawe.
Ibi ngo bituma arushaho kugukunda kuko ngo aba azi n’icyo agukundiye kuko aba yakumenye neza kandi yakubonyeho byinshi.