in

Niba utajyaga ufata ifunguro rya mugitondo,bitangire uyu munsi kubera iyi mpamvu ikomeye.

Mu buzima bwa buri munsi ikiremwamuntu gikenera gufungura kugira ngo kibeho kandi umubiri ugubwe neza unagire ubuzima bwiza .Amwe muri aya mafunguro twavuga ayubaka umubiri nk’inyama,indagara, ,arinda indwara nk’imboga n’imbuto n’atera imbaraga nk’ibijumba ,imyumbati n’ibindi.aya akagira akamaro iyo umuntu ayafashe mu gitondo.

Ubushakashatsi bwerekanye ko gufata ifunguro rya mugitondo(breakfast) ari ingenzi cyane, bituma umuntu agira ubuzima bwiza ndetse bikagabanya n’ibyago byo kwandura diyabete n’ibibazo by’indwara y’umutima.

Nk’uko tubikesha urubuga www.health.com , abahanga mu by’ubuzima mu bushakashatsi bakoze berekanye ko kurya mu gitondo bizamura imikorere y’umubiri kandi ukagira ubudahangarwa.

Muri ubwo bushakashatsi kandi berekanye ko abantu bafite ibiro bikwiye ari abafata ifunguro rya mugitondo buri gihe.

Gufata amafunguro ya mugitondo kandi bigabanya ubukana bw’uturemangigo tuvubura imisemburo ishobora gutera umubyibuho ukabije.Mu by’ukuri ifunguro rya mugitondo ridufasha kugabanya ibiro bitifuzwa bikanatuma umubiri ugira ubudahangarwa kandi ukagira imbaraga zo guhangana n’indwra zitandukanye.

Amafunguro ya mugitondo kandi afasha mu kugabanya isukari ishobora kuba nyinshi mu mubiri,bigatuma umubiri udahura n’ibibazo bya diyabete n’izindi ndwara za karande zidakira .Muyandi magambo,gufungura mu gitondo bica intege uturemangingo dushobora gutera isukari nyinshi mu mubiri.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wakorera umukunzi wawe ukabona ko ntawundi umurutisha mu buzima bwawe.

Kiyovu iheruka igikombe mu 1993 igiye gutangira Shampiyona ikizeye kuri 80%