Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi bishobora kugufungira amayira menshi kuko byagaragaye ko abantu bakunda gusabana n’abandi bagira amahirwe menshi yo kubona akazi kurenza babandi bipfukirana bonyine.
Hano twaguteguriye bimwe mu byo wagerageza gukora bikaba byagufasha kurushaho kubasha gusabana no kwisanzura, bikarushaho gutuma wunguka inshuti nyinshi mu buzima.
Ibyo wakora bikagufasha kurushaho gusabana
1.Itware nk’umuntu usabana
Hari ibintu biba bizwi ku bantu basabana nko gusuhuzanya, kuganiriza uwo mwicaranye mu modoka, n’ibindi. Nubwo byaba bimeze nk’aho bitakurimo ndetse binagoye gerageza ubikore, uko ubikora niko ugenda umenyera kugeza igihe bikubamo nk’umuco.
2.Tangirira ku tuntu duto
Niba kujya mu kirori ukayobora ikiganiro cyangwa gutangiza ikiganiro n’umuntu bikugora, gerageza ujye wibuka gushimira umuntu icyo agukoreye, nujya guhaha uganirize umucuruzi gato nk’uri gukatuza, nujya restaurant uvugishe uwakwakiriye, bityo bizagufasha.
3.Baza ibibazo
Niba guterura ikiganiro bikugora gerageza ubaze ibibazo bisaba ubusobanuro uwo muri kuvugana. Hari ibibazo bisubizwa yego cyangwa oya, ibi byirinde. Niba uhuye n’umuntu mu modoka aho kumubaza niba umushoferi ubatwaye amuzi, wamubaza aho ari buviremo. Aho ushobora kuhahera mugirana ikiganiro kirambuye kugeza mugeze aho muviramo.
4.Tuma umuntu akwibwira
Abantu benshi bakunda kuba yakwibwira. Mubaze icyo akora, siporo akunda, n’ikindi. Gusa wirinde ibibazo byerekeye kuri politiki, umuryango we, keretse ari we ukwibwiriye. Nabyo bizafasha kuganira.
5.Shimira ibyo mugenzi wawe yagezeho
Niba uwo mukorana yongejwe umushahara bihereho muganire, yambaye neza se, bimubwire. Niba mwigana akaba yatsinze mubwire uti komereza aho, iyi ishobora kuba intandaro y’ikiganiro kirekire. Niba umuturanyi yaguze imodoka nshya musabe umunyenga aho murahahera ikiganiro.
6.Gira imyitwarire ikurura abandi
Uko witwara niyo waba udakunda kuvuga bishobora gutuma abandi bifuza kuganira nawe nuko bakaba aribo bagushotora. Ikinyabupfura, kubaha, isuku, kubahiriza igihe ku kazi, ni bimwe mu byatuma abantu bashaka kuganira nawe ndetse bamwe bakaba baza bakubaza ibanga ukoresha ngo bakwigane.
7.Menya amakuru agezweho
Urwenya ruvuga ko umuvumbyi aba azi n’inka yabyaye mu baturanyi. Niba ushaka kuganira ni byiza kumenya abo muganira ibyo bakunda. Niba ari abagabo bashobora gushaka kumenya amakuru y’umupira, ibihugu bishyamiranye, niba ari abasore bashobora kuba bashaka kumenya aho ibya Guma Guma bigeze, umuhanzi wasohoye indirimbo…
src:umutihealth
Amakuru ntiyabura😁0788852453