Umugabo w’i Berkshire mu burengerazuba bw’Umujyi wa London mu Bongereza,ntazibagirwa ibyo indege yamukoreye aho umwanda wo mu musarani warekuwe n’iyi ndege, maze ukagwa iwe mu busitani ukahuzura, na we ukamugwaho.
Uyu mugabo utavuzwe amazina yari arimo kuruhukira mu busitani bw’iwe ubwo “yahuraga n’akaga mu buryo bubabaje” imyanda y’abantu ikamugwaho ivuye mu ndege.
Ibi byabaye hagati mu kwezi kwa karidwi, ariko byatangajwe nyuma mu nama y’abategetsi b’aho hantu.
Abwira inama y’ihuriro rya kompanyi z’indege ya Royal Borough of Windsor & Maidenhead, Karen Davies wo mu butegetsi bw’ako gace ko umuturage yamubwiye ibi byamubayeho kandi na we byamubabaje cyane.
Yavuze uburyo “ubusitani bwose bw’uwo mugabo ndetse na we ubwo bari buzuye amazirantoki”.
Uwo mugabo aba i Windsor, umujyi uzwi cyane kubamo ingoro y’umwamikazi Elizabeth, ariko kandi uri hafi y’aho indege zigwa ku kibuga cya Heathrow, ikibuga kinini muri bitanu biri i Londres.
Davis ati “Ndabizi ko hari ibintu nk’ibi bibaho buri mwaka amazi yakoreshejwe mu ndege yahinduwe urubura akagwa, ariko aya ntiyari urubura, kandi ubusitani bwe bwarahindanye mu buryo bubabaje.”
Akomeza agira ati “Nawe niho yari ari muri ako kanya, ni ibintu bibi cyane byamubayeho. Twizeye ko ibyo bitazongera na rimwe ku muturage n’umwe wacu.”
Avuga ko ibihe by’ubushyuhe byaba byaratumye ayo mazirantoki “amanuka nk’ibintu bisukika.”
Ubusanzwe imisarani yo mu ndege ibika imyanda y’abagenzi mu bintu byabigenewe, ubusanzwe bisukurwa iyo indege igeze aho ijya.
Ariko abahanga mu by’indege bemeza ko hari ubwo imyanda ishobora gusohoka mu ndege ikamanuka mu kirere.