in

Ibyo utaruzi ku bishishwa by’indimu

Benshi hanze aha usanga bafata ibishishwa by’indimu nkaho nta kintu byababasha gusa siko biri .Tugiye kugaruka ku kamaro bifite ku buzima bwacu.

Akamaro k’ibishishwa by’indimu ku buzima

1.Bifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abongereza kivuga ku byerekeye imiti, cyatangaje ko amavuta aboneka mu gishishwa cy’indimu afite ubushobozi bukomeye bwo kwica mikorobe. Aya mavuta afite ubushobozi bwo kwica imiyege, bagiteri na virusi. Ibi bivuze afasha mu kurwanya ibicurane, ibibazo mu gifu bituruka kuri mikorobe kimwe n’ubundi bwandu bwose buturuka kuri bagiteri.

2.Bituma igogorwa rigenda neza

Ibishishwa by’indimu bifasha mu igogorwa, bigabanya gutumba n’ibyuka uba wumva mu mara. Ibinyabutabire byitwa limonene biboneka cyane mu gishishwa bifasha mu kugabanya ikirungurira, ifasha kandi mu kugabanya kugaruka kwa aside yo mu gifu, ikongera uburyo amara agenda, bityo ibiryo bikanyura neza mu rwungano ngogozi.

3.Bigabanya igipimo cya cholesterol mu maraso

Ibishishwa by’indimu bifasha mu kurinda ibyago byo kwandura indwara z’umutima. Bimwe mu binyabutabire biboneka mu bishishwa by’indimu bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol iyo ubishyize mu byo urya byawe.

4.Bifite ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri

Ibishishwa by’indimu bikungahaye cyane ku birinda n’ibisohora uburozi (antioxidant) mu mubiri bifasha mu kurinda uturemangingo fatizo (DNA) kuba twakwibasirwa na kanseri. Kimwe mu binyabutabire biboneka mu gishishwa cy’indimu, mandarine cg se pamplemousse/grapefruit bigabanya kwangirika k’uturemangingo biturutse ku mirasire.

5.Birinda bikarwanya diyabete

Ibishishwa by’indimu birimo PolyMethoxylated Flavones (PMF) ubushakashatsi bwerekanye ko bifasha mu kurinda diyabete no gutuma umusemburo wa insulin ukora neza. Ibi bishishwa kandi bigabanya urugero rw’ibinure na cholesterol, bizwiho gutera ibibazo bitandukanye nka diyabete n’umubyibuho ukabije.

Icyitonderwa

Ni ngombwa gukoresha indimu nzima kandi zahinzwe mu buryo busanzwe. Indimu zihinzwe kijyambere ziba zarakoreshejweho imiti itandukanye ishobora kuba irimo ibindi binyabutabire byakwangiza ubuzima.

src:umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaka agace ingwe n’abantu bakora ibidasanzwe ku isi

Ubuyapani bwakoze indorerwamo z’amaso zihebuje