in

Ibyo umupfumu Salongo yakoze ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United byatumye benshi bacika ururondogoro

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yaguze amatike 40 yo kwinjira ku mukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko umupfumu Salongo yaguze amatike 40, harimo 30 yo mu myanya isanzwe aho itike imwe yari ibihumbi bitatu, harimo amatike atanu y’ahatwikiriye aho itike imwe yari ibihumbi bitanu, harimo kandi amatike atanu yo muri VIP aho itike imwe yari ibihumbi 15 by’Amanyarwanda.

Muri rusange umupfumu Salongo yaguze amatike ahwanye n’ibihumbi 190 by’Amanyarwanda, ibi bikaba byarashimangiye ko uyu mugabo ari umukunzi w’imena wa Gasogi United.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Gasogi United bamushimiye ku buryo bukomeye bamusaba gukomeza kuba hafi y’ikipe.

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, aherutse kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya n’igice cya kirometero, avuga ko wuzuye umaze kumutwara miliyoni 50 Frw.

Ni umuhanda uherereye mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BIRATANGAJE : Umukecuru yashyinguwe mu buryo budasanzwe (AMAFOTO)

Nyuma ya Knowless, Queen Cha na Ariel Wayz, undi muhanzikazi w’uburanga budasanzwe yagaragaye ari gufana Rayon Sports ku buryo bukomeye (AMAFOTO)