Bibaho kuba umugore yakwangira umugabo we ko bakorana imibonano mpuzabitsina ndetse akaba anashobora kuyishaka gake birimo no kuyizinukwa burundu bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’izo tugiye kurebera hamwe.
Imyitwarire nk’iyi ku mugore, ishobora guteza ibibazo byinshi mu muryango kuko gutera akabariro hagati y’abashakanye ari umusingi wo kurwubaka rugakomera.
Urubuga elcrema rwagaragaje impamvu zishobora gutuma umugore yanga imibonano mpuzabitsina kandi yarashatse.
1.Umunaniro ukabije
Umunaniro ukabije (stress) ni impamvu nyamukuru ishobora gutuma umugore ashaka gake cyane imibonano mpuzabitsina,iyo rero atabona umwanya wo kuruhuka bishobora kurangira ayizinutswe burundu.
Umunaniro ukabije wonyine ku mugore ushobora gutuma urugo rusenyuka igihe atajya yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
2.Uburakari
Iyo hari amakimbirane hagati y’abashakanye, umugore ashobora kugira uburakari cyangwa urwango ku mugabo we kubera ibitagenda neza akazinukwa gukorana na we imibonano mpuzabitsina.
Ku bagore kugira ngo bashake imibonano mpuzabitsina bisaba ko ibyiyumviro byabo biba bimeze neza nta kimuhangayikishije; iyo rero hari ibitangenda ntashobora gushaka imibonano mpuzabitsina.
3.Igihe imibonano imubabaza cyane
Igihe umugore ababara uko akoze imibonano mpuzabitsina, bimuviramo kwanga urunuka icyo gikorwa kuko kimubabaza aho kumushimisha.
Hari igihe umugore iyo atagiye kwivuza agakomeza guhatiriza bigera igihe noneho bikamuviramo kuzinukwa no kutazongera gukora imibonano. Ni byiza kubikumira hakiri kare.
4.Igihe kidakwiriye
Bitewe n’aho muri n’ibihe murimo,umugore ashobora kukwangira ko mukora imibonano mpuzabitsina,wenda yahagaye cyangwa abona ko ari ahantu hadakwiriye kuba habera icyo gikorwa.
5.Igitutu kirenze cyangwa agahato
Gushyirwaho igitutu cyangwa agahato ku mugore na byo bituma yanga imibonano mpuzabitsina.
Igihe uhatira umugore wawe gukora imibonano mpuzabitsna , utamubajije uko yifuza ko byagenda, wenda ngo abe ari we uhitamo ku bushake bwe uko biri bugende,ashobora kuguhakanira akabyanga byose.
6.Igihe umugore yumva ko adakunzwe
Kuba umugore yakumva adakunzwe n’umugabo we ,bishobora gutuma atamwishimira akumva ndetse batakorana imibonano mpuzabitsina.
Igihe umugabo yibuka umugore we ari uko agize ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, mu bindi bihe ntamwiteho, ni we uba yatumye umugore atamwishimira kuko umugore aba amufata nka rubanda rusanzwe aho kuba inshuti ye magara.
Abanyarwanda bavuga ko ‘ibuye ryagaragaye ritaba rikishe isuka’, ni byiza gukosora amakosa nk’ayo urugo rwawe rutarasenyuka.