Ibyo urya bigira uruhare runini mu bwiza bwawe ndetse n’imikorere myiza y’umubiri harimo kongera ubudahangarwa bw’umubiri, kugabanya no gukuraho iminkanyari, kugira imisatsi myiza n’inzara zikomeye.
Ibyo kurya byakurinda gusaza imburagihe
1.Icyayi cy’icyatsi (the vert/green tea)
The vert yuzuyemo ibirinda n’ibisukura umubiri (antioxidants) bifasha mu kwirinda no gusohora uburozi.
Ubusanzwe ubu burozi tuvuga bwitwa free radicals, ni ibinyabutabire byikora mu gihe umubiri uri gutunganya byinshi mubi wukorerwamo cg se mu gihe ugize stress. Antioxidants zihindura imiterere ya free radicals ku buryo zidashobora guteza ibibazo.
Green tea ikize cyane ku birinda umubiri, polyphenols, bifasha mu kurwanya diyabete, kwinangira k’umusemburo wa insulin, indwara z’umutima n’ububyimbirwe. Polyphenols zirinda cyane proteyine y’ingenzi ku ruhu yitwa collagen. Bityo ugahorana itoto, ikaba yanakuraho bimwe mu bimenyetso byo gusaza.
2.Imboga
Imboga nyinshi zitandukanye ziba zuzuyemo intungamubiri kandi zifite calories nke.
Izikize kuri beta-carotene zifasha mu kurinda ingaruka z’imirasire y’izuba na free radicals, byose bitera uruhu gusaza. Ingero z’imboga zibonekamo beta carotene hari; karoti, ibijumba n’ibihaza.
Izibonekamo urugero ruri hejuru rwa vitamin C, iyi vitamin ni ingenzi cyane mu gukora collagen, proteyine y’ingenzi mu gukomeza uruhu no gusohora uburozi mu mubiri. Zimwe muzo twavuga ni; imboga rwatsi, poivron, broccoli n’inyanya.
3.Watermelon
Watermelon ibonekamo lycopene (kimwe n’iboneka mu nyanya), ariyo ituma igira ibara ritukura. Ifasha mu kurinda imirasire mibi y’izuba. Uru rubuto rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane, zifasha mu kugira uruhu rwiza kandi rutoshye.
4.Inyanya
Inyanya zigirira akamaro gakomeye uruhu rwacu, bitewe n’uko zibonekamo lycopene.
Lycopene uretse kurinda uruhu imirasire mibi y’izuba ishobora kurwangiza, ifasha mu kugabanya ibyago kwibasirwa n’indwara z’umutima, stroke na kanseri ya prositate.
Aya mafunguro atandukanye ashobora kugufasha guhorana itoto. Imbuto zitandukanye wazirya buri munsi, naho kubyo guteka wirinda kubihisha cyane cg se kubiteka mu mavuta yatuye, kuko byangiza intungamubiri wagombaga kubona.
src: umutihealth