Kimwe mu bintu bishobora kugufasha guhangana na kanseri y’ibere, harimo ibyo urya. Ni ngombwa kwirinda ibiryo birimo uburozi cg byangiza umubiri.
Hano twaguteguriye amafunguro yagufasha guhangana na kanseri y’ibere.
Amwe mu mafunguro yagufasha guhangana na kanseri y’ibere:
1.Amafi
Nubwo amafi abarirwa mu binure byiza, ariko reka tuyavugeho by’umwihariko.
Amafi abonekamo ibinure bizwi nka omega-3, bifasha cyane kugabanya ububyimbirwe mu mubiri. Ububyimbirwe buhoraho (chronic inflammation) mu mubiri bushobora kuba isoko yo kwibasirwa na kanseri y’ibere.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko gufata iyi omega-3 fatty acids bigabanya cyane ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri.
2.Inyanya
Inyanya zikungahaye cyane kuri lycopene, iki kinyabutabire gikomeye cyane mu gusukura umubiri gisohoramo uburozi (antioxidants). Iki kinyabutabire ni nacyo gituma ubona inyanya zitukura, kirinda cyane ko uturemangingo twa kanseri twabasha gukura.
3.Ibijumba
Ikinyamakuru Journal of National Cancer Institute, cyagaragaje ubushakashatsi ko abagore bafite urugero ruri hejuru rwa beta carotene mu maraso, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n’iyi kanseri, ugereranyije n’abatayifite ihagije.
Bimwe mu byo ugomba kwirinda harimo; ibyongerwamo amasukari menshi, inzoga, inyama zitukura, ibyo kurya byahinduwe .