in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye

Ibyo Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bavuze mu muhango wo gushyingura Jay Polly

Ku munsi w’ejo nibwo umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye cyane ku izina rya Jay Polly yashyinguwe. Ku irimbi i Rusororo, Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bahavugiye amagambo akomeye.

Fifi yagize ati « Joshua twamenyanye muri 2009 dukundana imyaka 2 tugeraho turabyarana. Yambereye umubyeyi mwiza nka Papa w’umwana. Njyewe n’umwana wanjye twifuza ko aho agiye haba heza… ».

Sharifa nawe yagize ati « Mu by’ukuri, sinzi gusa ndabashimira mwese, Imana ibahe umugisha. Yakundaga abana be icyo nicyo cya mbere. Niyo mpamvu Imana yamuhaga abana basa nkawe kuko yari afite umutima ukunda abana…. ». Shalifa yasabye abari muri uyu muhango ko bagomba kubafasha kurera abana Jay Polly asize kuko atari ab’ababyeyi babo gusa ahubwo ari n’ab’abakunzi n’abafana ba Jay Polly.

Fifi (ibumoso) na Sharifa (iburyo) nibo babyaranye na Jay Polly

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuryango wa Jay Polly umaze kumenyeshwa icyamwishe.

Card B na Offset bari mu byishimo bidasanzwe.