in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umuryango wa Jay Polly umaze kumenyeshwa icyamwishe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakozwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), rigaragaza ko Jay Polly yishwe n’ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication).

Ubwo Jay Polly yitabaga Imana ku wa 2 Nzeli, byatangajwe ko hagiye gukorwa iperereza rigomba kugaragaza mu buryo bwimbitse icyamwishe. Gusa ikinyamakuru Igihe cyavuze ko RIB yatangaje ko iri perereza ryarangiye.

Bisobanurwa ko mu mubiri we hasanzwemo ikinyabutabire cya methanol cyinshi cyateye umutima we guharara ibizwi nka ‘cardiorespiratory arrest’.

Amakuru agaragaza ko ku munsi ubanziriza urupfu rwe, Jay Polly na bagenzi be barimo uwitwa Iyamuremye Jean Clement na Niyomugabo Jean Claude bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge na Harerimana Gilbert ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi banyoye ibintu byavanzwe hifashishijwe isukari, alcool n’amazi ashyushye. Harerimana niwe wari wabivanze.

Nyuma yo kubinywa bose bamerewe nabi bajyanwa mu bitaro ari n’aho Jay Polly yaje kugwa.

Kugeza ubu uwitwa Niyomugabo Jean Claude yamaze gusezererwa nyuma yo kuvurwa, mu gihe Iyamuremye na Harerimana bakiri mu bitaro.

Amakuru avuga ko uyu Iyamuremye afite ikibazo cyo kutabona neza bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu biturutse kuri iki kinyabutabire. Guhuma amaso ni imwe mu ngaruka ishobora kuterwa no kunywa ikinyabutabire cya Methanol.

Kugeza ubu muryango wa Jay Polly wamenyeshejwe icyishe umuvandimwe wabo hanyuma Harerimana wabahaye ibi binyobwa yatangiye gukurikiranwa n’amategeko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomo ubuzima bwahaye Theo Bosebabireba

Ibyo Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bavuze mu muhango wo gushyingura Jay Polly