in

Card B na Offset bari mu byishimo bidasanzwe.

Umuraperikazi w’Umunyamerika Belcalis Almánzar wamamaye nka Cardi B yibarutse umwana w’ubuheta yabyaranye n’umugabo we Kiari Cephus uzwi nka Offset usanzwe aba mu itsinda Migos.

Uyu muraperikazi w’imyaka 28 yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yanditse agaragaza ko afite akanyamuneza nyuma yo kwibaruka.

Yashyize kuri uru rubuga ifoto ateruye umwana we ayihekeresha itariki ya 4 Nzeri bivuze ko ariyo yibarutse n’ubwo yahisemo kubitangaza uyu munsi. Yari ari kumwe n’umugabo Offset w’imyaka 29.

Ntabwo uyu muhanzikazi yigeze avuga igitsina cy’umwana yibarutse ariko hari amakuru avuga ko yaba yabyaye umuhungu. Asanzwe undi mwana yabyaranye na Offset n’ubundi w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bavuze mu muhango wo gushyingura Jay Polly

Abahanzi bakanyujijeho mu Rwanda bakaburirwa irengero.